Ikaze mu Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe Ruhango

Iyi Ngoro ihererehe muri Diyoseze ya Kabgayi, Paruwasi Ruhango. Mu Ntara y’Amajyepfo.

Ikaze twifatanye mu murimo ukomeye wo gusana imitima y’abantu bafite intimba kugira ngo tubafashe kwiyunga n’Imana ndetse n’abavandimwe.

Iyi Ngoro izwi  cyane kubera ibitangaza bibera mu Misa yo gusabira abarwayi iba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi na buri wa kane.

Ingoro ibereyeho iki ?

Gufasha abantu kwiyunga n’Imana

Gusabira igihugu cyacu n’isi yose amahoro

Kwamamaza Impuhwe z’Imana

Ubutumwa

Ubutumwa ni imirimo itandukanye ikorerwa mu Ngoro igafasha abaje bayigana.

N

Misa zo gusabira abarwayi

Izi misa sisomwa buri cyumweru cya mbere na buri wa kane w’icyumweru.

N

Gutega amatwi

Twakira abantu baremerewe kuri roho, ku mubiri  no ku mutima. Kubatega amatwi bibasubiza ikizere ko Imana ibumva.

N

Amasakaramentu

Abagana ingoro baba bafite amahirwe yo guhabwa penetensiya, Bashobora guhabwa n’Isakaramentu ry’abarwayi iyo bibaye ngombwa.

N

Gushengerera

Mu Ngoro gushengerera Yezu Kristu mu isakaramentu ry’ukaristiya bikorwa ku buryo buhoraho.

N

Guherekeza

Abamaze gutegwa amatwi hari ubwo bibasaba urugendo rwo kongera kwiyunga n’Imana na bagenzi babo. Ingoro ibibafashamo.

N

Imyiherero

Ingoro ikunda gutegura imyiherero ikunda kwibanda ku mpuhwe z’Imana, ku kubohoka ku ngoyi za Sekibi no kumenya no gukira ibikomere.

Dufite abapadiri, ababikira n’abalayiki biteguye kubakira neza.

Ubuzima bwacu twabuhariye kuba ibikoresho bya Yezu Nyirimpuhwe wifuza ko nta muntu n’umwe waza mu Ngoro ngo atahe imbokoboko.

Bienvenue Gusabira abarwayi

Nta n’umwe dusubiza inyuma. Murisanga !

Mutugereho

Ubukarani

+250782 146 016

Gusaba isengesho

+250 786 377 986

Twandikire

ruhangoyezunyirimpuhwe@gmail.com

Aderesi

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe

B.P. 15 Ruhango

Mutwandikire