AMATANGAZO Y’INGORO YA YEZU NYIRIMPUHWE

Ruhango, tariki ya 03 Werurwe 2024

1. Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, iramenyesha abantu bose babyifuza ko yabateguriye umwiherero wo “Kumenya no gukira ibikomere”. Uzatangira kuwa Mbere tariki ya 18/03/2024 ugasozwa ku Cyumweru tariki ya 24/03/2024. Uyu mwiherero ugenewe abantu bose bafite amateka asharira ni ukuvuga bahuye n’ibibazo bitandukanye byabakomerekeje byaba ibyo bikururiye, ibyo bakururiwe n’abandi n’ibyakuruwe n’ibindi bigeragezo tunyuramo muri iyi si, muri uyu mwiherero kandi abawitabiriye babasha kumenya gutandukanya uburwayi buterwa n’ibikomere, ubusanzwe n’ubukomoka kuri Sekibi, bafashwa kandi kumenya uburyo bwo gukora urugendo rwo gukira ibikomere. Abifuza kuwuzamo ni ngombwa ko baba bariyandikishije mu Bukarani bw’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe bagahabwa n’ibindi bisobanuro bijyana n’uyu mwiherero. Ku munsi wo gutangira umwiherero dutangira kubakira guhera saa cyenda n’igice (15h30).
2. Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iramenyesha abayigana bose ko itariki yo guhimbaza ibirori by’Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana yahindutse bitewe n’uko itariki uwo munsi wagombaga kuberaho yahuriranye n’umunsi wo gutangira icyunamo twibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uwo munsi mukuru w’Impuhwe z’Imana ukaba uzizihizwa tariki ya 14/4/2024.

Uyu munsi mukuru w’impuhwe z’Imana uzatangizwa n’umutambagiro tuzakora ku wa gatandatu tariki ya 13/4/2024, abazawuzamo barasabwa kuzitwaza ibizabafasha mu rugendo birimo imyambaro, inkweto, amatoroshi, buji, amazi n’ibindi byabafasha. Uwo mutambagira uzatangirana n’isaha y’impuhwe ni ukuvuga saa cyenda.

3. Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, iramenyesha, abaselibateri ko yabateguriye umwiherero uzatangira ku wa Gatanu tariki ya 26/4/2024 ukazarangira ku Cyumweru tariki ya 28/4/2024.

4. Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abakurikira Isengesho kuri You tube y’Ingoro. Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe irabamenyesha ko ubu icisha ibiganiro bitandukanye kuri chanel ya you tube yayo, ikaba ibashishikariza kubikurikira. Kugira ngo bijye bibageraho ku buryo bworoshye irabasaba gukora subscribe, no gushishikariza abandi kuyikurikira. Wandikamo Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe ruhango.

5. Tuributsa abifuza kuza gutegwa amatwi ku wa Kane, ko gahunda zo gutegwa amatwi ziba buri wa kane; ariko nk’uko bisanzwe bigenda, ku wa Kane ukurikira iyi Misa yo gusabira abarwayi nta bantu twakira. Iyi gahunda izasubukurwa ku itariki ya 14/03/2024

6. Misa iturirwa abarwayi yo mu kwezi kwa Kane izaba ku itariki ya 14/4/2024