Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango iherereye muri Paruwasi ya Ruhango, Diyoseze ya Kabgayi. Ifahsa abakristu guhura n’Impuhwe z’Imana mu gushengerera Yezu Kristu mu Isakaramentu ry’Ukarisitiya, gutegwa amatwi no gusabirwa, mu myiherero itandukanye, no mu nyigisho zinyuraranye. Ubu butumwamwa bwatangiye kuva mu mwaka w’I 1991. Bisabwe n’ubuyobozi bwa Diyosezi ya kabgayi, ubutumwa bwa Ruhango bwitangirwa n’umuryango w’abapadiri b’abapalotine bafatanyije na kominote ya Emmanuel. Taliki ya 06 ukuboza 1998, Nyiricyubahiro Musenyeri Anastase MUTABAZI wari umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, yatashye ku mugaragaro inyubako z’icyiswe icyo gihe “urugo rwa Yezu Nhyirimpuhwe mu Ruhango” aha umugisha Shape;I, anatanga uruhushya rwo gushengerera Yezu mu Ukarisitiya ku buryo buhoraraho. Taliki ya 22 Gashyantare 2014, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, umwepisikopi wa Diyosezi ya kabgayi yashyize umukono ku nyandiko yemeza ko Ruhango ibaye Ingoro Ntagatifu (sanctuaire) ku rwego rwa Diyosezi. Bitangazwa ku Mugaragaro taliki ya 27 Mata 2014, ku Munsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana. Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango yaragijwe abatagatifu Mama Fawusitina na Yohani Pawulo wa II

Umwiherero wo kuwa 15-21/07/2024

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango iramenyesha abantu bose babyifuza ko yabateguriye umwiherero wo kumenya no gukira ibikomere w’ciyumweru cyose, uzatangira ku wa Mbere tariki 15/07/2024 ugasozwa ku Cyumweru tariki ya 21/07/2024. Uyu mwiherero ukaba warashyizweho...

Isengesho ryo gusabira abarwayi mu Ruhango ku wa 02/06/2024

Isengesho ryo gusabira abarwayi mu Ruhango ku wa 02/06/2024

Mu Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, habaye Misa n’isengesho ryo gusabira abarwayi ryahuriranye n’umunsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya Kuri iki Cyumweru tariki ya 02/06/2024. Uyu munsi Ingoro ikaba ihimbaza isabukuru y’imyaka 33 Yezu akora...

Umwiherero wo kubohoka kubituboshye 21-23/06/2024

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango iramenyesha abantu babyifuza ko yabateganyirije umwiherero wo kubohoka ku bituboshye uzatangira kuwa gatanu ni mugoroba taliki ya 21 ukazasozwa ku cyumweru taliki 23 z’ukukwezi. Ni umwiherero wa weekend kubadashobora gukora...

Contact us

Call Us

(255) 352-6258

Email Us

Hello@divihealth.com

Our Location

5678 Extra Rd. #123
San Francisco, CA 96120

Get in touch