Kuri  uyu wa 05 Gicurasi 2024 , mu Ngoro ya Yezu nyirimpuhwe mu Ruhango Habereye Misa yo gusabira abarwayi, n’abandi bafite ibibazo biremereye ndetse bisunga Yezu Nyirimpuhwe

Nkuko bimaze kumenyererwa  buri cyumweru cyambere cy’ukwezi  mu Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu ruhango  haba Misa n’isengesho ryo gusabira aba rwayi.  kuri iyi nshuro iri  sengesho ryitabiriwe n’abantu benshi baturutse imihanda yose  y’igihugu cyacu cy’urwanda ndetse n’abandi baturutse mu bihugu by’abaturanyi, n’ibihugu byo hakurya y’amazi magari

Iri sengesho ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi  15000 b’ingeri zitandukanye abakuru abato abasaza n’abakecuru bafite inyota yo kwakira impuhwe za Nyagasani Yezu

Ni misa yahuriranye no kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi 1994 ku ncuro ya 30. Gahunda z’uyumunsi zikaba zabanjirijwe no kwibuka kurwego rw’akarere.

Mw’isengesho ryo gusingiza Imana , hasabiwe abazize genoside  yakorewe abatutsi bihanganisha n’abayirokotse

Mu gitabombo cy’Ukaristiya Cyayobowe na Padiri GASASIRA Jean BERCHIMAS, umupadiri wa Diocese ya  Kabgayi akaba ashinzwe CARTAS YA DIYOSEZI YA KABGAYI

Mu nyigisho nziza  yatanze ndetse igakundwa na benshi yagurutse kuri aya magambo, agira ati

’’Uko Data yankunze niko nabakunze, nimugume mu rukundo rwanjye’’

Akomeza agira ati : Mwitegereje aho turi, ukareba iri koraniro ryacu, ni ikimenyetso cy’uko Imana iri kumwe natwe.  Yezu ati babiri cyangwa batatu bateranye mu izina ryanjye nzaza ! Yatanze ikigereranyo cy’umwana wa mbere ababyeyi be bagira ikibazo cy’uko atarya ntananywe, ariko iyo bamaze kuba batatu bararya. Natwe akenshi iyo dusenga, iyo uri wenyine hari ubwo utakaza uburyohe bw’isengesho, bikakubihira, ariko iyo turi aha dutyaza ukwemera kwacu. Turangamire iyo Mana yacu yadutoye. Dufite ibibazo byinshi,uburwayi, ubushomeri  ariko Yezu yaduhumurije. Bya bibazo ufite Yezu arabizi kandi izina rye ni Nyirimpuhwe. Araguha ibyo ukwiriye kandi bifite akamaro.

Nibwo yasabye abakristu guturira hamwe isengesho ryo kwizera. Mur’iri sengesho Yezu yarabiduhishuriye kandi ntabwo yica isezerano. Muri iri sengesho turazirikana urukundo kuko turi muri Pasika, Pasika ni ubuhamya bukomeye bw’uko Imana yakunze isi, ikadutambira n’umwana wayo w’ikinege  Yezu Kristu. Yabajije ababyeyi niba bacyohereza abana babo kw aba Sekuru, nyamara Imana yaduhaye umwana wayo w’ikinege, arabyemera aratwitangira.

Mur’iki gihe tuzirikana ibaruwa ya Yohani, aduha ubuhamya bw’ubuzima bwa Yezu bufite ishingiro kuko igihe ahuye na Yezu yabaye inkoramutima, kuko we yamuhoraga iruhande, nawe ati ibyo niboneye n’amaso yanjye n’amatwi yanjye nibyo mbagaragariza.Yohani amaze kuzirikana ibyo byose, yaravuze ati: Imana ni urukundo ! Nkuko Yohani abihamya ni ubuhamya bw’uko Imana ikomeye, Imana ni urukundo.Yezu aje yaritanze, sitwe twakunze Imana niyo yadukunze mbere, afata umugambi ati ndaje.

Muri zaburi ahavuga ngo ibitambo n’amaturo ntibyakunyuza byose byose Yohani yarabizirikanye asoza avuga ngo Imana ni urukundo.

Birakwiye ko natwe dukora experience ku Rukundo rw’Imana, maze nusubiza amaso inyuma urasanga uriho urwo Rukundo rw’Imana. Hari na benshi batakwifuriza kubaho, ariko uriho kubera urukundo rw’Imana”. Ibyo ubyumvise ubuzima bwacu buhinduke,ishime ugire amahoro kuko ukunzwe n’Imana.

Imana izi ibibazo byawe n’ibiguhangayikishije buriya tugira amazina, tukagira n’ayo baduhimba ariko har’ayo  dukunda kurusha ayandi. Yezu nawe amazina ye akunda kuruta ayandi: Ni Rukundo na Nyirimpuhwe. Mur’aya mazina Yezuu agaragaza uwo ariwe.

Iyo urebye mu ndirmbo ya Bikira Mariya: uwakumva mbabajwe n’ubutindi uwambaza uwambyaye namubwira iki?umukene munsi nta numwe numva wapfanye  agahinda kandi akuvuga.  Ati mbisubiremo: turakunzwe na nyirijuru. Kutabyumva bituma tubaho twihebye, duhera mu gahinda n’ishyari. Kutamenya ko dukunzwe n’Imana bituma dukora ibyaha byinshi, tugasenga ibigirwamana. Dusabe kandi duharanire kubona urukundo rw’Imana.

Mu isomo rya mbere Petero yatubwiye ati :  Urukundo rw’Imana ntirurobanura,wakwibaza niba nawe ukunzwe( uhereye ku mateka yawe nzi, n’ibigeragezo mporamo?Imana ntirobanura. Petero ati: noneho mbonye ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu  wa buri hanga, uyitinya kandi agaharanira ubutungane. Umuryango wa Yezu ni Gatolika, nta numwe uheza ariko na none aradusaba kumutunganira no kumunyura niyo ntego. Kandi urukundo rw’Imana ntirurobanura. Yatanze  urugero rw’uko twinjira ku muryango w’Ingoro y’Imana, ntawakubajie aho ukomoka, Yezu atugirira neza atitaye kuko turi, atugirira neza twese.

Yezu ati nimugume mu rukundo rwanjye, ati mbibabwiye ngirango ibyishimo byanyu bisendere. Dufite ibyifuzo byinshi dutura Yezu, intambara zose, na byose bitubuza amahoro Yezu arahari, kandi muriwe niho tubonera amahoro n’ibyishimo.

Kuva mu Rukundo rw’Imana, bituma tuba nka wa mwana w’ikirara, uwo mwana ntiyanyuzwe no kuba iwabo ahubwo yifuje gutungwa n’ibiryo by’ingurube. Tube mu Rukundo rw’Imana. Hirya y’urwo rukundo rwe nta kiza tuzahabonera.

Aha yifashishije  agatekerezo k’umuntu wari ufite ihene imwe , byose ari ibyayo,kubury banasangiraga ku meza, ayihana kudasohoka   ngo ikirura kitazayirya, nyamara inshuro ya mbere iranga irasohoka, igaruka amahoro, ubwa kabiri isohotse  ikirura kirayirya.Tugume mu Rukundo rwa Yezu, ejo tutazareba tukabona ingorane n’ibigeragezo turimo twarabyikururiye.

Ni mur’urwo rukundo Yezu aratubwira ngo muri inshuti zanjye  ntimuri abagaragu, ese ni gute tuba mu rukundo rw’Imana? Ese ni ukumva Misa buri munsi ? Ni ukuvuga amasengesho, ni noveni dukora? Ngo igikeri gihora mu mazi ariko nicyo kigira amaga menshi.Ibi ni byiza ariko byose tubishyiremo urukundo, ibindi tuzajya tubibona. Gukunda umuntu atari uko ari uwawe, umukunde kuko ari uw’Imana. Usibye umuntu niwe waremwe mu ishusho y’Imana, Yohani yatubwiye ishusho y’Imana ko ari urukundo.

Iyo umuntu umuntu ari umugome, bagira bati runaka ni inyamaswa.Duharanire gusa n’Imana dukundana. Ni ishuri Yezu adushyiramo, kuko yaducunguye abaye umuntu, duharanire kuba ab’Imana no gusa nayo, tubeho urukundo. Ya myitozo yo gusenga, nitume twumva urukundo rw’Imana. Niba duhura n’Imana kenshi, tugaragaze urwo rukundo, Yigize umuntu ngo atwereke uko rushyirwa mu bikorwa.I ntego yacu ibe urukundo iteka  kandi dusabe kubaho mu Rukundo. Nitubaho ukundo, ibyishimo n’amahoro tuzabigeraho.

Dukunde Imana, kandi duharanire gukunda nk’abayo nk’abasaveri intego yacu ibe

 ‘’ Urukundo iteka’’

Nyuma y’iyi nyisho yagarutse ku kwizera no kuba mu Rukundo rw’Imana, n’ibyago dukururiwa no kutarubamo uko bikwiye cyangwa kutarwumva nko gukora ibyaha byinshi, kubaho twihebye, guhora mu gahinda n’ishyari n’ibindi…. Yashoje asaba abakristu kurugira intego nk’abasaveri mu ndamukanyo yabo:” Urukundo iteka” .

Hakuriyeho Isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi baba baraherekejwe kandi baranahawe isakaramentu rya penetensiya, ndetse bakanahabwa n’inyigisho ibategurira guhabwa iryo sakaramentu.